Trump yatangaje igihe Amerika izarasira muri Iran

Perezida wa Amerika Donald J Trump yatangaje ko azafata umwanzuro wo kurasa Iran mu gihe cy’ibyumweru bibiri uhereye uyu munsi.

Ni ubutumwa yatangaje kuri uyu wa Kane nyuma y’uko ibisasu bya Iran biguye ku bitaro bya Soroka, biherereye mu mujyi wa Beer Shiva muri Israel.

Umuvugizi wa White House ushinzwe itangazamakuru, Karoline Leavitt, yabwiye itangazamakuru ko Trump yamubwiye ati:“Birashoboka ko Iran yakwemera ibiganiro by’amahoro cyangwa ntibyemere, nzafata umwanzuro wo kujya muri iyi ntambara cyangwa sinyijyemo mu byumweru bibiri biri imbere”.

Kuri uyu wa Kane kandi, abayobozi bo mu nzego nkuru za Israel batangaje ko bari bwongere ibisasu barasa kuri leta ya Tehran nyuma y’uko Iran irashe ibitaro bya Sorokabiri mu majyepfo ya Israel. Ni igitero cyangijebyinshi nk’uko ubuyobozi bw’ibi bitaro bwabyemeje.

Ibitaro bya Soroka byarashwena Iran kuri uyu wa kane birangirika bikomeye, ntiharatangazwa abitabye Imana
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *