Niba ukunda amafilime y’urusobe rw’ibyaha, imitego y’abatekamutwe, n’ubuzima bw’aba mafia buteye amatsiko, ushobora kuba utararabukwa Sky High: Hasta el Cielo; filime y’uruhererekane ituruka muri Espagne yagiye kuri Netflix igatuma benshi bacika ururondogoro.
Hasta el Cielo: La Serie ni filime y’uruhererekane ikomoka ku yitwa Sky High yasohotse mu 2020. Iyi filime nshya ikomeza inkuru y’iyo ya mbere, igaragaza uko ubuzima bukomeza kuzunguruka nyuma y’urupfu rwa Ángel, wari umuyobozi w’itsinda ry’abajura b’igitinyiro.
Muri uru ruhererekane rwa filime, hagaragaramo Sole, umugore wa Ángel, wahuye n’ibihe bigoye nyuma y’urupfu rw’umugabo we. yahisemo kuticara ngo arengane, ahubwo afata inshingano yo kuyobora itsinda ry’abajura bari basanzwe bafatanya n’umugabo we.
Uko yinjira mu kazi kabi, ni nako agenda atahura amabanga menshi yari yaragizwe ubwiru—harimo n’ababaje cyane y’ukuntu bamwe bigeze kumuca inyuma.

Muri iyi filime wanareba kuri uru rubuga isobanuye; huzuyemo ibikorwa bikurura amaraso: ubujura bw’ibikoresho bihenze, gutwara imodoka mu buryo buhambaye, ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge ndetse n’uruhare rw’abayobozi b’iby’amategeko bigaragara ko bafite aho bahuriye n’ibikorwa binyuranyije n’amategeko. Ikintu gituma iyi filime ituma uhora wibaza: “Ni nde uri ku ruhande rw’ukuri?”
Ni iki wakwitega muri iyi filime?
- Ibyaha byateguwe mu buryo bwa gihanga
- Urukundo n’ubusambanyi bihishe inyuma y’inyungu
- Ubwenge bwa Sole mu gihe yugarijwe n’umwanzi utagaragara
- Ibibazo bikomeye birimo guhitamo hagati y’umuryango, amahoro n’ubutegetsi
Sky High: Hasta el Cielo ni filime ituma wibaza niba icyaha cyakubaka cyangwa cyakwica. Irakwinjiza mw’isi y’aho urukundo n’ubugambanyi bidatandukana, kandi aho kuba umugabo w’inganzwa bidakuraho ko wahinduka umuyobozi.
Ushaka kureba uko umuntu asimbuka ku mpera y’isi yoroheje akerekeza mu ijuru ry’ibyaha? KANDA HANO UREBE IYI FILIME