Robert Sylvester Kelly wamenyekanye nka R. Kelly yajyanywe mu bitaro igitaraganya, bivugwa ko yanyweye ibiyobyabwenge byinshi umunyamategeko we ashinja gereza gushaka kumwica.
Beau B. Brindley uvuganira uyu muhanzi imbere y’amategeko, yatanze ikirego ABC News dukesha iyi nkuru ifitiye kopi, kivuga ko ubwo R. Kelly yagezwaga mu bitaro, abacungagereza bamuherekeje mu bitaro banze ko abagwa kugira ngo ubuzima bwe buve mu kangaratete bityo iyo akaba ari impamvu ifatika igaragaza ko ubuyobozi bwa gereza bufite umugambi wo gutsinda uyu muhanzi muri gereza.
Si ikirego gusa kuko uyu munyamategeko yatabaje Perezida Donald Trump ngo atabare uyu mugabo washyizwe na Billboard ku mwanya wa cyenda w’urutonde rw’abahanzi ba R&B b’ibihe byose, kuri ubu ufungiwe muri gereza ya North Carolina aho ari gukomereza igihano yahawe.
R. Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimbo gucuruza abanttu ngo basambanywe ndetse no gusambanya abana bataragza imyaka y’ubukure.
\nyuma yo kujyanwa mu bitaro ariko, bivugwa ko nyuma y’iminsi ibiri R. Kelly yaje gusezererwa asubizwa muri gereza gukomeza igihano cye.
