Mu rukundo, si buri gihe bihita byoroha kumenya niba uri gukundwa byâukuri cyangwa uri gukoreshwa. Hari abakobwa bagaragara nkâabakunzi beza, nyamara imbere muribo harimo ibanga rikomeye: bagufitemo inyungu gusa.
Niba wibaza byinshi ku mukobwa mukundana, dore ibimenyetso bikomeye bizagufasha kumenya niba umukobwa ari inyangamugayo cyangwa niba ari kukuryarya.
1. Ahindura imyitwarire bitewe nâabo bari kumwe
Umukobwa ugukunda byâukuri aguma ari umwe, haba muri mwenyine cyangwa imbere yâabandi. Ariko umukobwa urimo kukuryarya, iyo ari kumwe nâinshuti ze cyangwa abandi bagabo, ubona ahinduka: ahora atagushaka hafi, agutinya, cyangwa akwitaza.
2. Nta gihe ahora agufitiye
Urukundo rugaragarira mu gihe umuntu aguha. Niba umukobwa ahora ari âbusyâ kandi atagerageza no kugushakira akanya, cyangwa ahora avuga ibintu bidafite gahunda, bishobora kuba ari ikimenyetso ko ataguha agaciro.
3. Akubona nkâumugabo wâinyungu gusa
Ese akugeraho gusa iyo akeneye amafaranga, gusohokana, cyangwa ubundi bufasha? Iyo ibyo agushakaho birangiye, agahita abura, ni uko ashobora kuba atari urukundo ahubwo ari inyungu.
4. Akubwira ibyo ushaka kumva, atari ibimuvuye ku mutima
Umukobwa wâinyangamugayo avuga ibintu bivuye ku mutima, ndetse rimwe na rimwe akakubwiza ukuri niyo kwaba kuryana. Ariko umukobwa urimo kukuryarya ahora avuga amagambo meza gusa kugira ngo utaza kumucyeka, nyamara nta bikorwa bimuherekeza.
5. Ntakwemerera kumenya ubuzima bwe bwâukuri
Ese hari byinshi bigihishe kuri we? Ntashaka ko umenya aho aba, inshuti ze, cyangwa uko abayeho? Iyo umukobwa aguhisha ubuzima bwe, birashoboka ko hari byinshi yikeka byakugaragaraho bikakubabaza.
6. Yanga kugaragaza urukundo mu ruhame
Umukobwa ugukunda ntatinya ko abandi babimenya. Niba we ahora yirinda ko abantu babamenya nkâabakundana, bitera kwibaza niba hari abandi agendana nabo cyangwa niba ari kukwikanga.
7. Ntavuga ibijyanye nâahazaza hanyu mwembi
Iyo umukobwa akubwira ibyerekeye ejo hazaza ariko nta kintu na kimwe kivugwa kirimo wowe, ushobora kuba utari muri gahunda ze zâigihe kirekire. Urugero: ânzajya kwiga hanzeâ, ânzubaka businessâ, ânzagura inzuâ, ariko ntavuga âtuzabikorera hamwe.â
8. Ibintu byose abifatira imyanzuro wenyine
Urukundo rusaba gutega amatwi no gufata imyanzuro mufatanyije. Ariko umukobwa utakwitayeho, afata ibyemezo bikomeye (nko kwimuka, guhindura number, kujya ahandiâŚ) atakugishije inama.
9. Hari ibyo avuga bidahuye nâibikorwa bye
Ari kukubwira ko agukunda, ariko ntakwereke impamvu nâimyitwarire ibihamya? Ese avuga ko nta wundi agendana nawe, ariko ukabona hari ibigushidikanyisha ku myitwarire ye? Reba ibikorwa, apana amagambo.
10. Abantu bamwegereye ntibakwiyumvamo
Inshuti ze cyangwa umuryango we baba bazi byinshi kumurusha. Niba bagushyira ku ruhande cyangwa batakemera ko mukundana, ibyo bishobora kuba bishingiye ku byo bazi ariko wowe utaramenya.
Icyitonderwa:
Si ibimenyetso byose bisobanura ko umukobwa ari mubi cyangwa atagukunda. Hari ubwo aba afite ubwoba, trauma, cyangwa ataramenya neza icyo ashaka. Ariko igihe byinshi muri ibi bimenyetso bihurira hamwe, ni ngombwa kwibaza aho uhagaze.