Mbappe yarwaye agakanzu ajyanwa mu bitaro adakinnye

Kizigenza wa Real Madrid, Kylian Mbappe yarwariye muri Amerika ajyanwa mu bitaro adakinnye umukino n’umwe, iby’igihe azagarukira bikomeza kuba agatereranzamba.

Uburwayi bw’uyu musore bwatangiye kumenyekana ejo kuwa gatatu aho uyu musore atagaragaye mu mukino ubanza ikipe ya Real Madrid yakinaga mu mikino y’igikombe cy’isi ihuza ama clubs iri kubera muri Amerika.

Nyuma yo kutagaragara, umutoza we Xabi Alonso yabwiye itangazamakuru ko uyu musore arwaye indwara yitwa Gastroenteritis, iyi ikabaari indwara ifata mu gifu aho uyirwaye agaragaza ibimenyetso birimo kuruka, guhitwa, ndetse no kubabara munda.

Nyuma yo gufatwa n’ubu burwayi, Mbappe yajyanywe mu bitaro igitaraganya ndetse akaba ari gukorerwa ubuvuzi kugira ngo uburwayi bwe buvurwe byihuse nk’uko itangazo Real Madrid yashyize ahagaragara kuri uyu waKane ribigaragaza.

Ubu burwayi bwatumye Mbappe atagaragara mu mukino Real Madrid yanganyijemo na Al Hilal 1-1, ni umukino Federico Valverde yahushijemo penaliti yari buhe amanota ya mbere Real Madrid muri iki gikombe kizamara ukwezi kibera muri Amerika.

Kylian Mbappe aheruka kugaragara mu kibugaari kumwe n’ikipe y’igihugu y’Abafaransa mu marushanwa y’igikombe cya UEFA Nations League bakinira umwanya wa gatatu n’Ubudage, ni nyuma y’uko bari basezerewe na Esipanye yabatsinzemo ibitego 5-4. Muri uyu mukino, Mbappe yari yatsinzemo igitego cya mbere cy’Ubufaransa nubwo byarangiye basezerewe.

Xabi Alonso yatangaje ko yizeye ko azaba afite Mbappe mu mukino utaha, doreko uyu musore aheruka kugaragara mu myitozo mu mpera z’icyumweru gishize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *