Umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber yihanangirije abamushinja kugira umujinya w’umuranduranzuzi avuga ko iyaba afite ubushobozi bwo kuba nk’uko abamusaba guhinduka babyifuza, yakabaye yarabikoze cyera.
Uyu mugabo w’imyaka 31, yatangaje ibi yifashishije urubuga rwe rwa Instagram aho mu butumwa burebure yatambukije kuri uru rubuga, yavuze ko abizi ko adashobotse kandi agira umujinya udasanzwe.
Ni ubutumwa yavuzemo kandi ko ubuzima bwe bwose yabubayeho agerageza kuba nk’uko abantu babyifuza nyamarabikaba bimuvuna kandi bikanazamura umujinya we kurushaho.
Yashoje agira ati:”Yesu niwe wenyine utuma mpora nshaka kubaho ubuzima bwanjye kubera abandi bantu, ariko mu by’ukuri, ndambiwe guhora nitekerezaho, ese mwebwe si uko?”
Akimara kwandika ubu butumwa, Bieber yabushyize ku rukuta rwe rwa Instagram, ashyiramo ’emoji’ y’urutoki rusumba izindi maze inyuma ashyiramo indirimbo ya Wizkid na Damian Marley bise Blessed. Uru rutoki kandi yarukoresheje ku butumwa bwinshi yashyize kuri Instagram ye kuri iki cyumweru tariki ya 15 Kamena, doreko kuri Instagram ye yashyizeho ubutumwa 18 bwose mu munsi umwe wonyine.
Ni ubutumwa Justin Bieber yanditse nyuma y’umunsi umwe yizihije ku nshuro ya mbere umunsi mukuru wahariwe ababyeyi b’abagabo doreko yibarutse imfura ye mu mezi 9 ashize akayita Jack Blues.
Indwara yo kugira umujinya udasanzwe ni indwara ishobora guterwa n’ibintu byinshi bitandukanye birimo kugiraagahinda gakabije (depression), ibibazo by’ubukungu n’ibindi gusa ni indwara ivurwa igakira iyo uganye inzobere amazi atararenga inkombe.
Zimwe muri posts Bieber yashyize ahagarahara, ziganjemo ay’umuryango we; harimo umuhungu we Jack,umugore we Hailey ndetse n’andi bari kumwe bacuranga Piano ndetse n’indi igaragaza umuhungu we yambaye igikomo ku kuboko.
