John Wick 05: Keanu Reeves agiye kuyivamo?

Mu gihe imirimo yo gutegura igice cya gatanu cya filim y’ikirangirire John Wick, umukinnyi wayo w’imena Keanu Reeves, hari ibyo yasabye umwanditsi w’iyi filime kugira ngo azabashe kuyigaragaramo doreko ikomeje gukundwa na benshi nyuma y’igice cya kane cyasohotse mu mwaka wa 2023.

Uyu munya Canada w’imyaka 60, yasabye ko muri iki gice yazakina mu buryo bujyanye n’imyaka ye doreko ari kugana muzabukuru.

Ikinyamakuru InTouch dukesha iyi nkuru, cyanditse ko amakuru y’ibanga cyahawe n’umwe mu bantu b’imbere bategura iyi filime, avuga ko ibyo uyu mugabo yifuza nibyubahirizwa, azahabwa akayabo ka miliyoni 35 z’amadorali y’Amerika nk’igihembo.

Mu gihecy’imyaka 10 ishize, Keanu yinjije akayabo kabarirwa muri miliyoni $22 z’amadorali y’Amerika, aho igice cya kane cya John Wick cyonyine cyamwinjirije miliyoni $15.

Keanu Reeves yatanze icyifuzo cye kugira ngo akine igice cya 5 cya John Wick
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *