Tekereza gufata umunyabyaha… hanyuma akakubwira ibanga rishobora kuguhindurira ubuzima. Muri Icefall (2025), umurinzi w’inyamaswa ahura n’iki kibazo gikomeye: kumwizera ngo babone umutungo waguye mu kiyaga cy’ibarafu, cyangwa kumureka agapfa akajyana ibanga.
Ariko igihe itsinda ry’abagizi ba nabi ribimenye, bahita batangiza igihiga gikomeye mu rubura ruteje akaga. None se bazashobora kurokoka mbere y’uko barengerwa n’urubura rushonga?
Iyi filime irimo suspense ikomeye, kurwana kudasanzwe n’ibihe bikonje bizagutuma uyireba udahumbya!
Niba ukunda filime zirimo ubukonje bukabije, kurwana no gucika ku icumu, Icefall ni imwe mu zigomba kujya kuri list yawe. Iyi filime ikurikira umusore ushinzwe kurinda inyamaswa (game warden) ufata umunyabyaha uzwi cyane, ariko akaza kumenya ko azi ahari indege yaguye mu kiyaga cy’ibarafu itwaye miliyoni z’amadolari.
Ibintu bihinduka bibi kurushaho ubwo abagizi ba nabi n’abapolisi banduye bamenya ayo makuru, bigatuma hatangira urugamba rwo kurokoka no kwambuka ikiyaga mbere y’uko urubura rushonga.
Iyi filime iyobowe na Stefan Ruzowitzky igaragaramo abakinnyi bazwi nka Joel Kinnaman, Danny Huston na Graham Greene. Inkuru yayo ishingiye ku bufatanye butunguranye hagati y’umurinzi n’umunyabyaha, bahatirwa gufatanya kurwanya abagizi ba nabi bashaka amafaranga yaguye mu ndege.
Ni filime y’iminota hafi 100 yuzuye ibikorwa bikomeye, amasasu, n’urugamba rwo kurokoka mu bukonje bukabije. Niba ukunda survival + crime thrillers, iyi ntigucika!

