Idris Elba

Idris Akuna Elba ni umwe mu bakinnyi ba filime b’ikirangirire ku isi bakomoka mu Bwongereza, akaba n’umu DJ w’umwuga ukunzwe cyane. Uyu mugabo azwiho impano nyinshi no guhuza ubuhanga bwe mu gukina filime, umuziki ndetse no mu bikorwa bitandukanye by’umuco.

Mu rugendo rwe rwa sinema, Elba yagiye agaragara muri filime zikomeye zanditse amateka. Yagaragaye muri Sometimes in April, filime ikomeye ivuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho yakinnyemo nka Augustin Muganza. Yakinnye kandi muri Legacy (2010), Takers (2010), Thor (2011), ndetse muri 2012 akina nka Nelson Mandela muri filime ikomeye Mandela: Long Walk to Freedom. Ubuhanga bwe bwarushijeho kumuhesha icyizere ubwo muri 2013 yagaragaraga muri Pacific Rim, ndetse nyuma akagaruka mu rukurikirane rwa Thor: The Dark World.

Idris Elba yakomeje kwigaragaza mu mafilime akomeye ku rwego mpuzamahanga arimo The Jungle Book na Star Trek (zombi zo muri 2016), Fast & Furious Presents: Hobbs & Shaw (2019), Masters of the Universe (2024), ndetse na Heads of State (2025). Ibi byatumye aba umwe mu bakinnyi b’ingenzi muri Hollywood bakomeje kugira uruhare mu gukurura abantu kuri sinema.

Uretse filime, Elba yagiye anashimwa cyane mu buzima busanzwe. Muri 2013, ikinyamakuru Essence cyamutoranyije nk’umugabo ufite igikundiro, naho mu 2018 ikinyamakuru People kimushyira ku rutonde rw’“abagabo bafite igikundiro ku isi”. Muri 2017, yagizwe Officer of the Order of the British Empire (OBE), ishimwe ryihariye yahawe na Leta y’u Bwongereza kubera uruhare rwe mu ruganda rwa sinema.

Mu muziki, Idris Elba yakoranye n’abahanzi bakomeye ku isi barimo Jay-Z, Fat Joe, Mr Hudson, D’banj, Madonna, Macklemore, Taylor Swift n’abandi benshi, agaragaza ko impano ze zarenze sinema.

Ku buzima bwe bwite, Elba afite abana babiri. Ku wa 26 Mata 2019, yasezeranye n’umunyamideli w’Umunyacanada Sabrina Dhowre, bakaba babana mu buryo bwiza nk’umuryango w’icyitegererezo.